Inama ya ASFM ihuza Inzobere mu bimenyetso by’ubuhanga bikoreshwa mu butabera igiye kubera i Kigali

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFL, ku bufatanye n’Umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, bateguye inama mpuzamahanga igamije kwigira hamwe guteza imbere uru rwego, yiswe ASFM23.

Ni inama izaba ku matariki ya 7-10 Werurwe 2023, ikazahuza ibihugu bigera kuri 40 hagamijwe kurebera hamwe uburyo serivisi z’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera zashyirwamo imbaraga, mu gutuma Afurika iba umugabane utekanye.

Biteganyijwe ko bwa mbere mu mateka yayo, iyi nama izahemberwamo inzobere, ibigo ndetse n’ibihugu byagize uruhare mu guteza imbere uru rwego, bikazakorwa mu buryo bwo gukangurira ibindi gushyiramo imbaraga.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwabaye amahitamo meza y’aho iyi nama ya cumi yabera, kuko rufite umutekano n’ibikorwaremezo bihagije.

Mu bindi byarebweho ni imbaraga rushyira mu kurwanya ruswa no kuba rwaragaragaje ubudasa mu gutegura inama mpuzamahanga zitandukanye.

Ibi kandi ngo byiyongera kuba rufite ikigo gikomeye mu bijyanye na serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zikenewe mu gihe gito.

Kuri iyi nshuro, iyi nama iteganijwe kuzitabirwa n’abantu barenga 400 baturutse hirya no hino ku Isi.

Dr. Karangwa yemeza ko u Rwanda ruzayungukiramo byinshi birimo kuba ruzakomeza kumenyekana ku Isi nk’igihugu cyateje imbere serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku buhanga bikoreshwa mu butabera.

Yavuze ko iyi nama izafasha mu kwinjiza amadevize kuko abashyitsi bazakenera ibintu byinshi mu gihugu, birimo gusura ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ati “Birumvikana ko bazakenera serivisi z’ingendo, barare mu mahoteli yo mu Rwanda, ariko kandi u Rwanda ruzakomeza kugaragaza ko ari igihugu cyimirije imbere kuba igicumbi cya serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku buhanga ku rwego rwa Afurika n’urw’isi.”

Iyi nama izitabirwa n’inzobere n’abahanga muri uru rwego baturutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Aziya, u Burayi, Oceania na Afurika. Izaba inarimo abazaba baje kumurika ibyo bakora, baturutse mu bihugu bigize iyo migabane.

Byose ni mu buryo bwo guhuza imbaraga ndetse no gufatanya kugira ngo hubakwe urwego rutanga serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga rukomeye, mu gihe haba habonetse ibibazo bibisaba bikaboneka ku buryo bwihuse.

U Rwanda ubu rumaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye n’uru rwego kuko kuva hatangizwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga mu 2005, yahawe imbaraga mu buryo butandukanye, ariko iguma mu maboko ya Polisi y’Igihugu.

Mu gukomeza gushaka uko yakora kinyamwuga, iyi laboratwari yagiranye amasezerano n’ikigo cy’Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye iyi laboratwari.

Nyuma y’uko mu 2016 hatowe itegeko rishyiraho RFL, mu 2018 yatangiye guha serivisi inzego z’ubutabera, abikorera, abaturage n’abandi mu buryo bwihuse kandi bugezweho.

Muri uyu mwaka ni nabwo iyi Laboratwari yakuwe mu nshingano za Polisi ihabwa ubuzima gatozi, yitwa "Rwanda Forensic Laboratory: RFL" aho ubu irebererwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Ubu ifite ibikoresho bigezweho bifite agaciro k’arenga miliyari n’igice ndetse n’abakozi b’inzobere,, bikayiha ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, aho ishobora gupima ikintu umuntu yariye cyangwa yanyoye gihumanye.

Kugeza ubu RFL itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa no gupima imbunda n’amasasu.

Iyi laboratwari kandi ipima amajwi n’amashusho, inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, no gusuzuma ibihumanya.

Kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize, RFL yagaragazaga ko ibihugu bisaga 20 byo muri Afurika biyigana.