Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Werurwe 2022 ,ba nyampinga 20 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 basuye Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFL.Ni uruzinduko kandi rwari rugamije gusobanukirwa neza serivisi zitangwa na RFL ndetse no gukomeza gukora ubukangurambaga bitandukanye bw’izi serivisi binyuze muri Miss Rwanda.
Ba Nyampinga kandi bari baherekejwe n’ubuyobozi bw’iri rushanwa ry’ubwiza ndetse n’abanyamakuru baturute mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory Dr Charles Karangwa yatangiye abaha ikaze muri RFL ndetse abashimira kuba bahisemo gufata umwanya nkuyu wo gusura RFL.
Dr Charles kandi yakomeje avuga ko ikigo ayoboye cyishimiye gushyigikira umwana w’umukobwa by’umwihariko binyuze muri Miss Rwanda.Yongeyeho ko RFL yishimira ubufatanye bwayo na Miss Rwanda ndetse avuga buzanakomeza mu rwego rwo gukomeza kugeza kuri benshii serivisi za RFL.
Umuyobozi Mukuru wa RFL yavuze ko ubukangurambaga bwa RFL muri Miss Rwanda bumaze gutanga umusaruro bityo iyi mikoranire ikazakomeza.
Bwana Dieudonne Ishimwe uhagarariye Miss Rwanda Organization na Rwanda Inspiration Back up itegura Miss Rwanda ,yavuze ko biteye ishema kuba abari muri iri rushanwa babona umwanya wo gusobanukirwa na serivisi nk’izi zinagira uruhare mu gutanga ubutabera bunoze.
Bwana Dieudonne yavuze ko gukorana na RFL bitari gusa ibijyanye n’akazi ahubwo nabo ari inshingano zabo nk’abanyarwanda kugeza kure izi serivisi binyuze muri ba Nyampinga ndetse na Miss Rwanda muri rusange bityo urubyiruko n’abandi banyarwanda bakarushaho kuzimenya.
Abakobwa 20 basuye RFL ni abari mu mwiherero muri La Palisse Hotel I Nyamata bakaba bari muri gahunda zitandukanye zirimo no gusura abafatanyabikorwa..