Umuyobozi Mukuru ucyuye igihe wa RFL Dr. François Sinayobye yahererekanije ububasha na Dr. Charles Karangwa Umuyobozi mushya wa RFL

Rtd ACP Dr. François Sinayobye wari umaze imyaka ine ari umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) yahererekanyije ububasha na Lt Col Dr. Charles Karangwa wamusimbuye ku buyobozi bwa RFL.

Iri hererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 mu muhango wari uyobowe n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile.

Dr. Karangwa wari usanzwe ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RFL yashimiye Dr. Sinayobye wayoboye iyi Laboratoire kuva yaba ikigo cyigenga mu 2018 akayifasha gutera imbere, amwizeza gukomereza aho yari ageze.

Yakomeje ati “Mu byo nzibandaho bikomeye cyane ni uguteza imbere ireme rya serivisi rigashyirwa ku rwego mpuzamahanga, tukavuga tuti ‘ibyo dukoze birizewe yaba mu bihugu by’i Burayi, ibya Aziya ndetse no mu Banyarwanda muri rusange.”

“Ikindi nzashyiramo imbaraga ni ugutuma RFL iba igicumbi cy’ubumenyi no kuba ikigo cy’icyitegererezo mu Karere no mu mahanga.”

Dr. Sinayobye yifurije umuyobozi mushya imirimo myiza ndetse ashimira Minisiteri y’Ubutabera n’inzego ziyishamikiyeho uruhare zagize mu iterambere ry’ibikorwa bya Loboratoire igihe yari ayibereye umuyobozi.

Yongeyeho ati “Nizeye ko ubuhanga n’ubwitange azanye [umuyobozi mushya] buzatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga n’ikoranabuhanga.”

Mbonera yashimiye umuyobozi ucyuye igihe ubwitange n’umurava yagaragaje mu kwagura no guteza imbere serivisi z’iyi laboratoire anifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi mushya.

Yakomeje ati “Tubitezeho kuzabumbatira ibyiza byose byagezweho kugeza uyu munsi ku buyobozi bwa Dr. Sinayobye ndetse tubitezeho kuzarenzaho mugateza imbere kurushaho cyane cyane mwagura serivisi kandi muharanira ko zinoga.”

Dr. Karangwa yemejwe nk’umuyobozi wa RFL mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika.

Uyu muyobozi yabaye umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya ‘Pharmacie’ anayobora Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda.

Yakoze kandi ubushakashatsi bwinshi ku bijyanye n’imiti n’ibiribwa ndetse yanabaye umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, umwanya yavuyeho agirwa umuyobozi mukuru wa RFL.

Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 23 muri serivisi zitandukanye iki kigo gitanga zirimo guhuza umuntu n’ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo, gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.

Iki kigo kandi gitanga serivisi zo gupima ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, gitanga kandi serivisi zo gupima ingano ya alcool iri mu maraso n’ibindi.