Kuri uyu wa kabiri tariki ya I saa tanu za mu gitondo, komisiyo y’ububanye n’amahanga ,ubutwererane n’umutekano mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite,basuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) .Ni muri gahunda y’ingendo zitandukanye iyi komisiyo iri kugenda igirira mu nzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ingingo ziri mu nshingano z’iyi komisiyo.
Mu biganiro byaranze uru ruzinduko harimo kurebera hamwe imikorere ya Rwanda Forensic Laboratory,aho igeze n’icyerekezo cyayo.Muri rusange aba badepite yashimye aho iyi laboratwari igeze yibubaka ndetse bishimira ibimaze gukorwa.
Mu bindi,aba badepite babajije ibijyanye n’inzira zitandukanye zubahirizwa kugirango hatangwe ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera.Aba badepite kandi bibajije icyakorwa kugirango iyi laboratwari ibashe kwigira mu ngengo y’imari.
Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFL yabwiye izi ntumwa za rubanda ko ashimira cyane inzego zitandukanye ku bufatanye bwiza bwatumye RFL ibasha kuba ikora neza ubu.Yanakomeje kandi avuga ko urugendo rugikomeje rwo kubaka ubushobozi bw’iyi laboratwari ,hakorwa amahugurwa ndetse n’amasomo ajyanye no gupima no gushaka ibimenyetso mu bihugu byateye imbere.Yavuze ko hasinywe amasezerano n’ibigo na za kaminuza bikomeye mu bihugu birimo Ubudage,ubuhinde,n’ahandi.
Umuyobozi w’imirimo rusange muri Rwanda Forensic Laboratory RFL Bwana Ildephose Habyarimana yavuze ko mu mbogamizi RFL ifite harimo ko ifite inshingano yo gucuruza ibintu abona bitoroshye akurikije ibyinjira n’ibikenewe muri buri mwaka y’ingengo y’imari ari naho yahereye asaba izi ntumwa za rubanda kubakorera ubuvugizi.
Ibi kandi byanagarutsweho na Bwa Jean Pierre Samvura uhagarariye ishami rishinzwe gupima uburozi muri iyi laboratwari aho yasabye ko iri tegeko rishyira iyi laboratwari rikwiye kwigwaho kugirango inshingano y’iki kigo igerweho.
Uru rugendo rwasojwe hasurwa ibice bitandukanye bigize iyi laboratwari.
Ibyo wamenya kuri RFL:
1.RFL yatangiye muri 2008
2.imaze gukora ibizamini birenga 8000 kuva yatangira imirimo yayo
3.Ifite gahunda yo kuba ikigo cy’ikigo cy’ikitegererezo mu karere mu bijyanye no gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera
4.Umuyobozi Mukuru wa RFL yitwa Dr Francois Sinayonye
5.Ushinzwe imirimo rusange muri RFL yitwa Bwana Ildephonse Habyarimana
6.RFL itanga services zirimo iya ADN ,iyo gupima inyandiko mpimbano(questioned documents and fingerprints service),Gupima ibijyanye n’imbunda n’amasasu(ballistics and toolmarks),iyo gupima ibimenyetso by’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga(digital forensics),ijyanye no gukora autopsies(kureba icyishe umuntu,legal medicine ) Iyo gupima amarozi(toxicology) etc.
Ku bindi bisobanuro mwabariza kuri:
Website:www.rfl.gov.rw
Facebook:Rwanda forensic Laboratory
Twitter:@forensicsrwanda
Cyangwa kuri telefoni itishyurwa:4636
Mwahamagara kandi umukozi ushinzwe itangazamakuru:
Nicodeme Nzahoyankuye:+250 788 350 870