Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rubavu barishimira serivise begerejwe zo gupima ADN izajya itangirwa ku bitaro bya Gisenyi kabiri mu kwezi.
Bavuga ko ije gukemura ibibazo by’imanza nyinshi zatindaga kurangira z’abana bato baterwa inda, abazibateye bakazihakana.
Zimwe muri serivise Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, begereje abatuye Akarere ka Rubavu no mu nkengero harimo iyo gupima isano riri hagati y’abantu hifashishijwe uturemangingo ndangasano.
Umuyobozi w’agashami ka ADN muri Laboratwari y’ibimenyetso, Bavugarije Pascal avuga ko mu bitaro bya Gisenyi ariho bazajya bafatira ibimenyetso byo ku mubiri w’umuntu bakabijyana i Kigali kubikorera ibizamini, bakabona kubigarurira abaturage nyuma y’ibyumweru bibiri, baje kongera gutanga iyi serivise kuko bazajya bakora kabiri mu kwezi kuri ibyo bitaro.
Ati “Ubu twafunguye agashami kacu, twatangiye gufata ibimenyetso by’ifatizo (sample) uyu munsi, akaba atari aha gusa kuko na Rusizi twahafunguye, tuzajya tuza gukora hano kabiri mu kwezi, ni ukuvuga mu cyumweru cya mbere n’icya gatatu, tuzajya dukora umunsi umwe dukorera abaturage batugannye hano kuri ibi bitaro nyuma nimugoroba dusubireyo”.
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko ari amahirwe kuko iyi serivise igiye gukemura ikibazo cy’abantu bihakana isano bafitanye, n’ingendo bakoraga bajya kuyishakira i Kigali.
Umwe mu batuye mu murenge wa Gisenyi, avuga ko gupima DNA ari serivise ije ikenewe cyane kubera ko zifasha abakobwa babyaye kumvisha abagabo ko abana ari ababo, mu gihe batangiye kubihakana, n’abagabo babyare badashidikanya.
Naho irankunda Jacques, agira ati: “Urebye hano mu karere ka Rubavu, bitewe n’abana bato bakora ubusambanyi ndetse n’abantu bakuze na bo bakabikora bikaba gutyo babyara abana batandukanye, urumva ko iyi serivise izabamara impungenge ikagaragaza ukuri kuko yatwegereye.
Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu Etienne Butera Muyoboke we avuga ko iyi serivise izagabanya umubare w’imanza zasubikwaga zigatwara igihe kirekire z’abatera inda abana b’abangavu .
Ati: “Serivise tuyikenera kenshi, biravugwa ko uyu munsi bigiye kujya bipimirwa hafi, bigiye koroshya uburyo bwo kugira imanza ngo zige zisubikwa igihe kirekire, kuko hari igihe byabanje kujya bijya hanze bagategereza ko ibisubizo biva hanze, nyuma babizana mu Rwanda ariko nabwo bigatinda, ariko niba bayizanye hafi, ubu urubanza ntiruzajya rutinda.
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, igaragaza ko kugira ngo umuturage ahabwe serivise zo gupima ADN abantu batatu bishyize hamwe bishyura amafaranga y’u Rwanda 267 035, ku muntu umwe ubwo ni amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 89.